Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi barishimira iterambere bagezeho nyuma yo guhabwa amahugurwa na BK Foundation ajyanye n’uburyo butandukanye bubafasha kwikura mu bukene bakiteza imbere ndetse bakagira ubushobozi bubemerera guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Amahugurwa yatanzwe na BK Foundation ku bufatanye na Rwanda Green Fund n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, aho ushyirwa mu bikorwa n’ihuriro ryiyemeje gufasha urubyiruko mu iterambere, (FESY) binyuze mu mushinga wa Green Gicumbi.
Amahugurwa yamaze umwaka yahuguye abaturage 632 baturutse mu mirenge icyenda igize Akarere ka Gicumbi, harimo abari mu cyiciro cy’urubyiruko 175 ndetse 58% by’abahuguwe bose ni abagore.
Bigishijwe gahunda zijyanye no gukora igenamigambi ry’imari, gukora ingengo y’imari, ubucuruzi ndetse n’uburyo bwo kwizigamira.
Bashyizwe mu matsinda 17 abafasha kwizigama, batangiza imishinga mito, nk’ubworozi banakora ibikorwa byo gutunganya ibiribwa ndetse banafunguza konti muri banki aho 467 bafunguje konti nshya batangira kwizigama.
Abitabiriye aya mahugurwa bagaragaje ko bishimiye ubumenyi bayakuyemo bavuga ko yabahinduriye ubuzima.
Bantegeye Josephine wo mu Murenge wa Byumba akaba umwe mu bahuguwe yagize ati “Nta kintu nari nzi ku bijyanye no kwizigamira kuko nakoreshaga amafaranga nabi, mbere nari nzi ko igenamigambi rikorwa n’abize kaminuza ariko ntabwo ari byo, ubu nanjye nsigaye ndikora ndetse mbasha kwizigamira. Ubu natangije ubucuruzi bwanjye."
Umuyobozi Mukuru wa BK Foundation, Karangwayire Ingrid, yashimiye abaturage bo mu Karere ka Gicumbi uburyo bitabiriye amahugurwa ndetse asaba ibindi bigo by’imari gukomeza kubafasha binyuze mu buryo bwo kubigisha kwizigamira ndetse avuga ko intego bari bafite yagezweho.
Yagize ati "Intego twari dufite yari ugufasha abaturage cyane cyane abagore n’urubyiruko kwihangira imirimo, kwizigamira ndetse no gusobanukirwa neza imicungire ihamye y’ifaranga. Navuga ko hari ibyiza byagezweho kuko abasaga 100 babashije gutinyuka bafata inguzanyo ndetse abazifashe bazibyaje inyungu ingana na miliyoni 20 Frw, ibyo ni byiza ariko urugendo ruracyakomeje.”
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Green Fund, Mugabo Teddy, yasabye abafatanyabikorwa n’ibigo by’imari gushyigikira gahunda zigamije kongerera ubumenyi abaturage bo mu bice by’icyaro ku bijyanye n’imicungire y’imari, hagamijwe kubafasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kwiteza imbere.
Yagize ati "Dukeneye gukorera hamwe mu kongerera abaturage ubushobozi bwo gufata ibyemezo byiza bijyanye no kwizigamira no gushora imari, atari ukubafasha kwiteza imbere gusa, ahubwo no kugira ngo barusheho guhagarara bwuma imbere y’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe."
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yashimiye abateguye aya mahugurwa, anashimira abaturage bagaragaje umuhate n’inyota yo kumenya ibyo batazi ndetse abasaba kutihererana ubumenyi bahashye ahubwo ko bakwiye kubusangiza n’abandi batagize amahirwe yo guhugurwa.
Yagize ati "Amahugurwa mwahawe ni ingenzi cyane ku buzima bwa benshi atari kuri mwebwe mwahuguwe gusa ahubwo no ku baturage ba Gicumbi ndetse no ku gihugu muri rusange. Ndabasaba kutiherarana ibyo mwahawe ahubwo mu bisangize n’abandi nabo bakomeze urugendo rw’iterambere."
Uretse amahugurwa yatanzwe kandi hakozwe n’ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage ku buryo bahangana n’ibibazo biterwa mihindagurikire y’ibihe, aho abasaga ibihumbi 25 bahawe amasomo abafasha kugira ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo bahura nabyo mu buzima bwabo bwa buri munsi.